
Korali Nshobozamwami
Intego y’icyo giterane iri muri Yohana 8:36 ahagira hati: “Nuko Umwana nababatura, muzaba mubatuwe by’ukuri.” Icyo giterane cyabereye mu Kagali ka Mubuga, Umudugudu wa Matsinsi muri Centre ya Ramba, kuva tariki ya 23-27/08/2023. 
Iki giterane cyasusurukijwe na Chorales zitandukanye zo muri Paruwasi ya Shyogwe, na Chorale Inshuti za Yesu yo muri ADEPR Rwamaraba. Ubutumwa Bwiza bwatanzwe na Archdeacon SEHORANA Joseph, Umuyobozi wa Paruwasi ya Shyogwe; Deacon Sarah Uwayezu (Paruwasi ya Shyogwe); Rev. NDARIBUMBYE François (EAR Tambwe) ; Ev. NTIJYINAMA Tharcisse (EAR Kigeme), na Ev. NTUKABUMWE Daniel wo mu Bucidikoni bwa Hanika.

Korali New Life
Ibikorwa by’ingenzi byakozwe muri icyo giterane harimo gusura abantu mu ngo zabo; aho abagera kuri 232 basuwe bakaganirizwa ku Ijambo ry’Imana. Hakozwe kandi ivugabutumwa risanzwe ryo ku musozi no kwerekana Film ya Yesu. Muri icyo giterane habaye gusengera abantu barenga 300 bihannye (harimo abasengewe bari mu ngo zabo n’abasengewe hagati mu materaniro). 
Nyuma y’iki giterane Ubuyobozi bwa Paruwasi ya Shyogwe bwiyemeje kuzakomeza kwegera abakristo basengewe kugira ngo bazakomeze gufashwa gukura mu gakiza no mu iterambere risanzwe. Imana ihabwe icyubahiro!
Korali ya ADEPR
Korali Sympathie
ANDI MAFOTO

Korali z'i Karama
Igiterane cyaranzwe n'umunezero mwinshi

Nyuma yo kumva icyo Imana ibashakaho, abantu barenga 300 barihannye


Abavugabutumwa basuye abantu mu ngo zabo
Itsinda ryateguye igiterane
Itsinda ryagenzuye aho igiterane kizabera
Inkuru ya Arch SEHORANA Joseph