SEHORANA IN INTEGRAL MISSION (SIM) FOR LIFE IN FULLNESS

IBIKWIRIYE NI UKUMVIRA IMANA KURUTA ABANTU

IIGICE CYO GUSOMA: IBYAKOZWE N’INTUMWA 5: 27-32

Ndabasuhuje bene Data bakundwa. Ndizera ko mwese mwagize Pasika nziza! Imana ishimwe kubw’aya mahirwe yongeye kuduha yo gukoresha ikoranabuhanga kugira ngo tuganire ku ijambo ryayo. Ubu nibwo butumwa Imana yanshyize ku mutima: “Tugomba kumvira Imana kuruta abantu. (Ibyak 5:29) Abatanze ubu butumwa bwa mbere, ni Petero n’izindi ntumwa. Yesu amaze gupfa, Satani yakomeje gukoresha abatambyi n’abakuru b’ubwoko bw’Abayuda, bagerageza gukoresha ubutware bwabo ngo bahagarike ivugabutumwa ry'intumwa.

Kuba intumwa zari zariyemeje gukomeza kubwiriza byarakaje abatambyi bakuru. Bamwe muri bo, harimo na Kayafa, bari Abasadukayo batemeraga umuzuko. (Ibyak 4:1-2; 5:17) Ubwo abasadukayo bumvaga intumwa zivuga ko Kristo yazutse mu bapfuye, bararakaye cyane. Babonye ko intumwa ziramutse zemerewe gukomeza kubwiriza iby’Umukiza wazutse, inyigisho yo kuvuga ko nta muzuko uzabaho yari kwangwa na bose maze igice cy’Abasadukayo kigasenyuka. Abafarisayo bo barakajwe n’uko inyigisho z’intumwa zari zigiye gusenya imihango ya kiyuda kandi zigatuma ibitambo bita agaciro. Ikindi (ari nacyo gikomeye) cyatumye Abafarisayo n’Abasadukayo barwanya intumwa ni uko zabashinjaga ko ari bo bishe Yesu.

Mu kubatera ubwoba, intumwa zajyanywe imbere y’urukiko rukuru rw’Abayuda bazihata ibibazo banazihanangiriza kureka gukomeza inyigisho zazo. Mugihe intumwa zahabwaga iryo tegeko zarashubije ziti: “niba ari byiza imbere y’Imana kubumvira kuruta Imana nimuhitemo, kuko tutabasha kwiyumanganya ngo tureke kuvuga ibyo twabonye kandi twumvise.” (Ibyak 4:19-20) Abatware n’abatambyi ntacyo bari kurenza kuri aya magambo usibye kurekura intumwa! Zimaze kurekurwa zarasenze zisaba gushira amanga, zikomeza kubwiriza ubutumwa bwiza. Umutambyi mukuru abonye ko iterabwoba yabashyizeho nta cyo ryagezeho, yabatumije mu rukiko bwa kabiri maze aravuga ati: “ntitwabīhanangirije cyane kutigisha muri rya zina? None dore mwujuje i Yerusalemu ibyo mwigisha, murashaka kudushyiraho amaraso ya wa muntu!” (Ibyak 5:28) Petero n’izindi ntumwa basubizanyije ubutwari bati: “ibikwiriye ni ukumvira Imana kuruta abantu” (Ibyak 5:29). Koko rero, iyo abantu badusabye gukora ibintu binyuranyije n’amategeko y’Imana, tuba dukwiye kwiyemeza kumvira Imana aho kumvira abantu.

Icyakora kumvira Imana bisaba ubutwari bukomeye. Mu mateka y’Itorero, kumvira Imana kuruta kumvira abantu byagiye bitera ingorane abakristo. Benshi bemeye kwicwa aho kugira ngo batatire igihango bafitanye na Yesu. Abenshi mu ntumwa niko barangije ubuzima bwabo. Kumvira Imana ntabwo ari ibintu byizana-Umwuka niwe udushoboza kugira ubutwari. Iyo urebye ubuzima bw’intumwa mbere y’uko Umwuka Wera abamanukira na nyuma y’uko abamanukiye, usanga harabayeho itandukaniro mubyo bakoraga n’uburyo bitwaraga. Igitabo cyIbyakozwe n’Intumwa kitwereka ukuntu izuka rya Kristo ryahinduye ubuzima bw’Intumwa n’abandi bigishwa be. Mbere ya Pasika na Pentekote, Petero n’izindi ntumwa bari abanyabwoba. Yesu amaze kubohwa, intumwa zarahunze, Petero amwihakana inshuro eshatu. (Mat 26: 69-70) Yamwihakanye imbere y’umuja kubera ubwoba-nibura iyo aba ari imbere y’umusirikare! Nyuma yaho, mu butware bw’Umwuka Wera, Petero yashize ubwoba, ahamya ko Yesu yazutse. Mbere ya Pentekote, intumwa zaharaniraga imyanya y’ibyubahiro, zibaza ukomeye kuruta abandi. Nyuma yaho bunze ubumwe, Petero n’izindi ntumwa baba nk’aho ari umuntu umwe, kandi barangwa no kwiyoroshya cyane. Iyo umuntu ahawe Umwuka Wera amushoboza guhamya Kristo ashize amanga, akaba yakwemera no kubizira. Imbaraga z’Umwuka Wera nizo zatumaga abakristo bo mu gihe cyashize bemera gutotezwa bazira Kristo.

Dufite ingero nyinshi z’abahisemo kumvira Imana aho kumvira abantu. Igihe Abisirayeli bari muri Egiputa, hari ababyaza babiri batinye Imana aho gutinya Farawo, ntibica abana b’abahungu babaga babyawe n’abagore b’Abaheburayokazi (Kuv 1:15-17). Umwami Hezekiya yumviye Imana, aho kumvira Umwami Senakeribu igihe yamwotsaga igitutu ngo yihakane Imana (2 Abami 19:14-37). Hari igihe Umwami Nebukadinezari yigeze gutegeka abantu bose gupfukamira igishushanyo cya zahabu yari yakoze. Nyamara Saduraka, Meshaki na Abedenego bo banze kugipfukamira kuko Bibiliya ivuga ko Uwiteka ari we wenyine tugomba gusenga. (Kuva 20:3-5; Mat 4:10) Hari n’abandi nka Sitefano wemeye kuhasiga umutwe. (Ibyak 7: 54-60) No mu gihugu cyacu, hari ingero z’abakristo baranzwe no kumvira Imana. Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, hari abanze gukurikiza itegeko ryari ryatanzwe na Leta yariho ryo kurimbura Abatutsi, barabahisha, ndetse bamwe barabizira. Urugero rwiza badusigiye dukwiye kujya turwibuka.

Imana ishimwe ko no mu bari bagize urukiko rw’ikirenga rw’Abayuda, nibura umuntu umwe yakozwe ku mutima n’amagambo y’intumwa agira ati “ibikwiriye ni ukumvira Imana kuruta abantu.” Gamaliyeli, umunyamategeko wemerwaga cyane muri urwo rukiko, yatumye abari barugize bemera inama nziza yabagiriye bari mu muhezo. Yababwiye ko bitari bikwiriye ko bivanga mu murimo w’intumwa, arangiza agira ati “muzibukire aba bantu mubarekure, mwirinde mutazaboneka ko murwanya Imana.” (Ibyak 5:34-39) Ayo magambo y’ubwenge Gamaliyeli yavuze, yatumye urukiko rw’ikirenga rurekura izo ntumwa. Nubwo zakubiswe, ibyo bikangisho ntibyaziteye ubwoba. (Ibyak 5:42)

Imana ishimwe kubw’umurimo w’intumwa za Yesu. Iyo ziza kwemera ibyo zategetswe, ubutumwa bwiza bwari guhagarara ntaho buragera. Imana ishimwe ko ubu ubutumwa bwiza bwakwiriye kuva i Yerusalemu kugeza ku mpera y'isi. (Ibyak 1:8) Nyamara nubwo bimeze bityo, dukwiye kumenya ko Satani atigeze areka umugambi we wo gukoma mu nkokora umurimo wo kwamamaza ubutumwa bwiza. Gusohoza umurimo Yesu yadusigiye wo kwamamaza ibye mu mpande zose z’isi biracyasaba ubutwari. Ntabwo ariko bose bishimira kumva ubutumwa bwiza. Bamwe ntibabushishikarira, naho abandi bakaburwanya; bifuza ko amajwi yose avuga Yesu yaceceka. Nyamara tugomba kuvuga ibya Yesu, abantu babyumva cyangwa batabyumva (Ezek 2:7). Dukwiye gushira amanga tukamamaza Yesu nubwo byagira abo birya mu matwi. Ntidukwiye na rimwe kwemera ko umubi azimya umuhamagaro w'Imana uturimo, akoresheje umuntu uwo ariwe wese.

Icyakora nubwo tumaze kubona ko Imana idusaba kuyumvira kuruta abantu, nta na rimwe idusaba kwigomeka ku butware ubwo aribwo bwose; bwaba ubwa Leta, ubw’Itorero cyangwa ubw’ababyeyi bacu. Bibiliya igira iti “Umuntu wese agandukire abatware bamutwara, kuko ari nta butware butava ku Mana, n'abatware bariho bashyizweho n'Imana. Ni cyo gituma ugandira umutware aba yanze itegeko ry'Imana, kandi abaryanga bazatsindwa n'urubanza.” (Abar 13:1-2) Bibiliya itubwira ko tugomba kubaha, gusengera no gushimira abayobozi kugira ngo duhore mu mahoro (1 Tim 2:1-2). Ni iby’ingenzi gukora igikwiye, kandi muri byose tugashyira imbere ukuri kw’ijambo ry’Imana.

Ukuri niko kwatumye intumwa zitangaza ukwemera kwazo ku mugaragaro. Twumve ko ibyo zakoze natwe dushobora kubikora. Ibyo tuzabishobora nitwemera kuyoborwa n’Umwuka Wera no kugendera mu nzira y’ukuri. Birumvikana ko nitwiyemeza kugendera mu kuri, abakunda ikinyoma bazatwanga. Kuva kera hagati y’icyiza n’ikibi hahora intambara. Urwango rwatumye habaho urusaku ngo, “Nabambwe! Nabambwe!”; akaba ari narwo rwatumye abigishwa batotezwa, ruracyakorera mu batumvira Imana. Umwuka watumye, mu bihe by’umwijima, abakristo bamwe bafungwa, ndetse bakicwa, uracyakorera mu batubaha Imana. Dusabe imbaraga zo gukomera mu gihe bizaba ngombwa kubabazwa n’isi y’umwijima. Dukomeze gukurikiza urugero rwa Petero, intumwa n’abandi bakurambere bacu bumviye Imana kuruta abantu.

Nyamara kubera ibibazo binyuranye, cyangwa se inyungu izi n’izi, hari ubwo twumvira abantu nta bushishozi, tugakora nk’aho Imana tutayizi, tutigeze tumenya amategeko n’amabwiriza yayo. Ndetse hari n’ubwo abakristo ducurika ibintu, tugashaka ko Imana itwumvira, igakora ibyo dushaka aho kugira ngo dukore ibyo ishaka. Hari ubwo  tureba mbere na mbere inyungu zacu; tugashaka ko Imana idufasha mu migambi yacu yaba myiza cyangwa mibi. Reka twemere ko Yesu wazutse agira ibyo ahindura mu buzima bwacu. Dusabe Umwuka Wera atwongerere ubutwari n’ubushishozi mu buzima bwa buri munsi, turangwe no kumvira Imana muri byose. Umwuka Wera nadukure mu mwijima w’ubwoba. Ntiturekeshwe amavuta yacu anezeza Imana n’abantu, ahubwo tugambirire ko Imana yubahwa ku bwacu. Imbaraga bisaba zose ziri muri Yesu, niwe uzadushoboza.

Ndangije ngushimira ko wafashe umwanya wo gusoma ubu butumwa. Nubishobora ubusangize abandi kuko nabo bakeneye Ijambo ry’Imana. Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina!

Tariki ya 24/04/2022
Arch. SEHORANA Joseph
C/o EAR/Diocese Shyogwe

Last edited: 23/04/2022

No ratings yet - be the first to rate this.

Add a comment

Anti-spam